“ARI TWE DUKORA MURI MINISITERI, ARI ABAKORA MURI REB, ARI MWE MUBA MU MASHURI, TWESE TURI UMURYANGO UMWE”, NYAKUBAHWA GASPARD TWAGIRAYEZU AGANIRA N’ABAYOBOZI BASHYA B’IBIGO BY’AMASHURI.

Guhera ku wa Gatatu, tariki ya 13 Mata kugeza ku cyumweru , tariki ya 17 Mata 2022, mu Karera ka Nyanza, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB)  rwateguye umwinjizo mu inshingano (Induction training) w'Abayobozi 692 b'ibigo by'amashuri bashya baturutse mu Turere twose.

Aba bayobozi bashya bahawe amasomo atandukanye azabafasha kuzuza inshingazo zabo bagiye gutangira ndetse n'umwanya wa siporo na wo ntiwibagiranye. Ibi byose byakozwe hagamijwe gutegura abayobozi bashoboye kandi bashobotse biteguye kurerera u Rwanda; aya mahugurwa akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti: Imiyoborere iboneye mu bigo by’amashuri.

Aba bayobozi 692 bashya b'ibigo by'amashuri bagaragaje ko nabo biteguye kuba Abayobozi bashoboye kandi bashobotse ndetse ko kuzuza inshingano zabo z'imiyoborere inoze mu bigo by'amashuri bigiye kuba intego.

Hategekimana Théogene, Umuyobozi mushya w'ishuri ryo mu Karere ka Karongi yagize ati:Aya mahugurwa agiye kungira umuyobozi ushoboye kandi ushobotse cyane ko twize ko ubuzima bw'ishuri bwose bushingiye ku miyoborere yaryo kandi aha turimo kungurana ibitekerezo n'inararibonye. Ibi bitekerezo bya Hategekimana abisangiye na Mukahirwa Noela,Umuyobozi mushya w'ishuri ryo mu Karere ka Gakenke kuko nawe yemeza ko impamba bakuye muri aya mahugurwa izabafasha kongera igipimo cy’imitsindire mu bigo bagiye kuyobora; yagize ati: Bari kuduhugura ku bijyanye n'imiyoborere iboneye igomba kuturanga ndetse twabonye ko ibyo dukora byose bigomba kugira ingaruka nziza ku banyeshuri cyane ko imitsindire yabo ari inshingano zacu.

Aba bayobozi bagiranye ibiganiro n’abandi bayobozi bo muri segiteri y’uburezi; mu kiganiro Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga mu Burezi kuri REB, Dr. Niyizamwiyitira Christine  yagaranye n’aba abayobozi    yabibukije ko Ikoranabuhanga ari inkingi ya mwamba mu burezi kandi ko Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo ikoranabuhanga riganze mu burezi bw’Ibanze ariko abasaba gukoresha neza ibikoresho bihari byatanzwe mu mashuri.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson yabaganirije kubijyanye n’uburyo bagiye gushyira mu bikorwa inshingano zabo ndetse yabasabye kuba abayobozi bashoboye kandi bashobotse.

Dr. Mbarushimana ati: Ndabibutsa ko mufite inshingano zikomeye zo kurerera u Rwanda, ibyo bivuze ko umuyobozi ushoboye kandi ushobotse ari ugira viziyo y'ikigo ayobora kandi ntagushidikanya ko ibyo mubyujuje kandi natwe tuzababa hafi.

Umuyobozi Mukuru wa REB yakomeje yabibukije ko umwuga w’Uburezi utandukanye n’indi yose; ati: Umurezi ntabwo ari umucuruzi, ntabwo ari injeniyeri, ntabwo ari umucuranzi, umurezi aratandukanye ndetse cyane! ndagira ngo mbabwire ko umurezi arema kandi ibyo abishobozwa no gukorana neza n'ababyeyi.

Yakomeje abashimira uburyo bitwaye mu kizamini cyabagize abayobozi; “Ndagira ngo mbashimire ko mwabashije gutsinda ikizamini cyabagize abayobozi b'ibigo by'amashuri kandi ndashaka kubibutsa ko icyerekezo cy'Igihugu 2050 kiri mu biganza byanyu.”

Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard TWAGIRAYEZU nawe yaje kuganira n’aba bayobozi bashya aho yatangiye abashimira kuba barahisemo umwuga mwiza w’uburezi; “Njye igihe cyose mpuye n'umurezi ndamubwira nti "warakoze kuba umurezi", "warakoze guhitamo neza uyu mwuga mwiza" kuko inshingano ukora ntawundi wazikora.”

Yakomeje abibutsa ko umurezi ari umuntu udasanzwe kandi ko ibyo bifite icyo bivuze mukubazwa inshingano, yagize ati : Umuyobozi w'ikigo cy'ishuri ntabwo ari umuntu usanzwe kandi ibyo ni ukuri! ariko kandi ibyo bivuze kubazwa ibyo ushinzwe igihe cyose bri ngombwa. Mubyo dukora byose mureke tubikore neza.

Nyakubahwa Umunyamabanga wa wa Leta yavuze ko inzego zigomba gukorana ndetse abantu bagashakira umuti ahagaraye ikibazo, “Ari twe dukora muri Minisiteri, ari abakora muri REB, ari mwe muba mu mashuri, twese turi umuryango umwe! Ibyo bivuze ko tugomba gukorera hamwe ndetse n'ahagaragara ikibazo mu burezi bwacu tugafatanya gushaka umuti.”

Umunyamabanga wa Leta, Gaspard Twagirayezu yababwiye ko Igihugu kibatezeho byinshi, yagize ati: Ndababwiza ukuri ko Igihugu cyacu kiri mu biganza byacu twe dukora mu rwego rw'Uburezi kuko aba bana turera nibo bazaba abayobozi n'abaturage beza b'u Rwanda rw'ejo hazaza.

Abayobozi bashya b’ibigo by’amashuri kandi bagiranye ikiganiro na Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki aho yabaganirije kubijyanye n'umuco w'ubutore mu mashuri, ababwira ko umurimo bakora wo kurerera u Rwanda utagire igiciro cyangwa ikiguzi.

Nyakubahwa Edouard Bamporiki yasabye aba bayobozi b’ibigo by’amashuri kujya bigisha siyanse ariko bakongeraho na Filosofi y’u Rwanda.; “Ni mujya kwigisha abana bacu Siyanse, mujye mwongeraho na Filozofi y'u Rwanda nibwo tuzabona abanyarwanda beza b'ejo hazaza bakora ibintu byose ariko muri Filozofi y'u Rwanda.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ushinzwe Umuco kandi yabasaye kujya batamika abana u Rwanda ,”Mu byo mwigisha byose mujye mutamika abana u Rwanda, kugira ngo nibakura bazajye bazirikana ko aribo bazarasanira u Rwanda ndetse bakimana u Rwanda”

Nyakubahwa Edouard yasoje agira ati : Nimugende mube abatware b'ibigo by'amashuri muyobora ariko ibyo bivuze gutegura abana bacu nk'abantu bazavamo abagore n'abagabo bazima.

Nyuma yo kugezwaho impanuro n’abashyitsi hakurikiyeho igitaramo nka kimwe mu bigize umuco nyarwanda.

Abayobozi bashya 692 b'ibigo by'amashuri basinyiye imihigo yabo imbere ya Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n'Ayisumbuye. Iyo mihigo yabo yose basinye igamije guteza imbere ireme ry'Uburezi.

Usibye kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanya, aba bayobozi bashya 692 b’ibigo by’amashuri bahuguwe no kubijyanywe n’ibipimo ngenderwaho by’imiyoborere iboneye y’ibigo by’amashuri mu Rwanda nkuko ari bitanu:1. Gushyiraho icyerekezo cy’ikigo cy’ishuri, 2. Kuyobora imyigire, 3. Kuyobora imyigishirize, 4. Gucunga ikigo cy’ishuri, 5. Gukorana n’ababyeyi n’umuryango mugari ikigo cy’ishuri giherereyemo

Mbere yuko amahugurwa asozwa kumugaragaro, Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson yifatanyije n’aba bayobozi bashya b’ibigo by’amashuri mu gikorwa cya siporo ndetse biyemeza guteza imbere umuco wa siporo mu mashuri; hafashwe icyemezo ko buri cyumweru cya mbere cya buri kwezi, abayobozi b'ibigo by'amashuri bose mu Gihugu ndetse n'abarimu bose mu Gihugu bazajya bakora siporo kandi ibyo bikaba umuco.


Rwanda celebrates International Teachers' Day 2023

On December 14, 2023, Rwanda commemorated International Teachers' Day with a celebration held at the Intare Conference Arena in Gasabo district,…

Read more →

The Ministry of Education releases results of the 2022/2023 Advanced Level National Examinations

Kigali, 04th December 2023: The Ministry of Education released the 2022/2023 National Examination results for Advanced Level candidates in General…

Read more →

Honoring Success: Insights from the 9th University of Rwanda Graduation

Honoring Success: Insights from the 9th University of Rwanda Graduation

Friday, 17 November 2023- Musanze: The 9th University of Rwanda graduation…

Read more →

UniPod Rwanda inauguration marks a milestone at UR Innovation Week 2023

Kigali, November 10, 2023:  The Minister of Education Gaspard Twagirayezu launched the University Innovation Pod (UNIPOD), a United Nations…

Read more →

Driving Progress in Education: Highlights from Rwanda's Backward-Looking Joint Sector Review

Kigali 27 October 2023: The Ministry of Education (MINEDUC), in a collaborative effort with various Education Sector Development Partners (EDPs),…
Read more →

Hon. Gaspard Twagirayezu Inspires Kepler Graduates to Embrace Change and Impact Communities

30 October 2023: This Monday, the Honorable Gaspard Twagirayezu, Minister of Education, joined forces with Kepler to celebrate its 8th graduation…
Read more →

 Primary Teacher Residency Pilot Program for TTCs Launched

Kigali, October 4, 2023: The Minister of Education, Hon. Gaspard Twagirayezu, along with the Director-General of Rwanda Basic Education, Dr. Nelson…
Read more →

MINEDUC announced National Examinations Results for P6 and S3

KIGALI, 12th September 2023: The Ministry of Education through National Examinations and School Inspection Authority (NESA) has released the results…
Read more →

Zero Out Of School Children’ project launched to advance universal access to primary education

Kigali, 08 September 2023: Hon. Claudette Irere along with Mr Fahad Al Sulaiti, CEO of Education Above All (EAA) Foundation and Mr Ian Vale, Regional…
Read more →
-->