ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU: U Rwanda ruzizihiza umunsi nyafurika wahariwe kwizihiza gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ku nshuro ya 7
KIGALI, ku wa 04 Werurwe 2023: Tariki 06 Werurwe 2023, u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi ruzizihiza Umunsi Nyafurika w’ifunguro ku ishuri, ku rwego rw’Igihugu ukazizihirizwa ku ishuri ribanza rya Muvandimwe mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Kongera no gushimangira gahunda yo guhaha ibyera iwacu: uruhare rw’ubwisanzure mu buhahirane nyafurika muri gahunda irambye y’ifunguro ku ishuri no kuzamura ireme ry’uburezi”.
Umunsi nyafurika w’ifunguro ku ishuri washyizweho n’Abayobozi b’Ibihugu na za Guverinoma mu Nama Rusange y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yabaye muri Mutarama 2016, bemeza ko uyu munsi uzajya wizihizwa tariki ya mbere Werurwe buri mwaka.
Muri 2014 Leta y’u Rwanda yari yarafashe icyemezo cyo kugaburira abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye biga bataha nyuma y’uko abanyeshuri biga mu bigo bacumbikirwamo aribo bonyine bagenerwaga inkunga ya Leta ku ifunguro bafatiraga ku ishuri. Muri 2021, iyi gahunda yagejejwe no mu mashuri y’incuke, abanza, ndetse n’ayisumbuye.
Agaragaza inyungu Leta y’u Rwanda ikura mu kugaburira abana ku ishuri, Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine yagize ati: “Iyi gahunda yafashije cyane mu kuzamura ireme ry’uburezi, kurwanya ingaruka z’ imirire mibi ku banyeshuri, kurwanya guta ishuri no gukererwa amasomo ya nyuma ya saa sita, kongera ubusabane n’imibanire myiza mu banyeshuri; gufasha ababyeyi kubona umwanya uhagije wo gukora bakiteza imbere; guteza imbere abahinzi na koperative zegereye ishuri ndetse no gutoza abanyeshuri isuku”.
Bimwe mu byakozwe na Leta y’u Rwanda mu gushyigikira iyi gahunda:
Kwizihiza umunsi nyafurika wo gufatira ifunguro ku ishuri ni uburyo bwo gushimangira uruhare rw’iyi gahunda mu guha abana bose amahirwe angana yo kwiga nta nkomyi; ni umwanya kandi wo kuzirikana uruhare ntasimburwa rw’ababyeyi n’ababahagarariye mu guteza imbere iyi gahunda.
Ku bindi bisobanuro:
- Claude Uwihoreye, Umukozi ushinzwe itumananaho muri Minisiteri y’Uburezi
Telefoni: +250785513466 / cuwihoreye@mineduc.gov.rw
Topics
On December 14, 2023, Rwanda commemorated International Teachers' Day with a celebration held at the Intare Conference Arena in Gasabo district,…
Kigali, 04th December 2023: The Ministry of Education released the 2022/2023 National Examination results for Advanced Level candidates in General…
Honoring Success: Insights from the 9th University of Rwanda Graduation
Friday, 17 November 2023- Musanze: The 9th University of Rwanda graduation…
Kigali, November 10, 2023: The Minister of Education Gaspard Twagirayezu launched the University Innovation Pod (UNIPOD), a United Nations…