Itangazo : Ururimi rwigishwamo mu mashuri abanza
Minisiteri y’Uburezi iramenyesha ibi bikurikira ku byerekeye ururimi rwigishwamo mu mashuri abanza:
1. Amashuri yigenga asanzwe yigisha mu Cyongereza cyangwa Igifaransa azakomeza gutanga amasomo muri izo ndimi.
2. Mu mashuri abanza ya Leta, n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano asanzwe yigisha mu rurimi rw’Ikinyarwanda, azahindura ajye yigisha mu rurimi rw’Icyongereza. Ibi bizakorwa buhoro buhoro ku buryo buzategurwa neza; kandi bikazaba byarangije gushyirwa mu bikorwa mu gihe kizatangazwa na Minisiteri y’Uburezi.
3. Isomo ry’Ikinyarwanda rigomba kuzajya rwigishwa mu mashuri yose yaba aya Leta, afatanya na Leta ku bw’amasezerano n’ayigenda.
Bikorewe i Kigali, ku wa 05 Ukuboza 2019
Dr. Eugene MUTIMURA
Minisitiri w’Uburezi
Topics
On December 14, 2023, Rwanda commemorated International Teachers' Day with a celebration held at the Intare Conference Arena in Gasabo district,…
Kigali, 04th December 2023: The Ministry of Education released the 2022/2023 National Examination results for Advanced Level candidates in General…
Honoring Success: Insights from the 9th University of Rwanda Graduation
Friday, 17 November 2023- Musanze: The 9th University of Rwanda graduation…
Kigali, November 10, 2023: The Minister of Education Gaspard Twagirayezu launched the University Innovation Pod (UNIPOD), a United Nations…