MINEDUC na MINUBUMWE bahuje imbaraga mu gutoza abatozwa 202 baturutse mu mashuri makuru na kaminuza
Kigali, 26 Kamena 2023: Kuva tariki 17- 25 Kamena 2023, mu Kigo gitoza Umuco w’Ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ifatanyije na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) bafatanyije gutoza Indangagaciro na Kirazira by’Umuco Nyarwanda ku rubyiruko rurenga 202 harimo abakobwa 81 n’abahungu 121 nk’ Itorero Intagamburuzwa icyiciro cya IV, ryari rigizwe n’abanyeshuri bari mu buyobozi butandukanye muri za kaminuza n’amashuri makuru ya Leta cyangwa ayigenga yo mu Rwanda.
Minisitiri Dr.Valentine Uwamariya atangiza itorero IntagamburuzwaIV ku mugaragaro tariki 19/06/2023
Itorero Intagamburuzwa, icyiciro cya kane ryari rifite intego nyamukuru zikurikira:
Ubwo yatangizaga iri torero ku mugaragaro tariki 19 Nyakanga 2023, Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yabasabye kandi Kwirinda amacakubiri agira ati “Mwirinde amacakubiri kuko niyo ya mbere yica ubumwe, ubufatanye bukwiye kuranga abanyarwanda.”
Dr. Uwamariya yashishikarije kandi uru rubyiruko kwirinda ingeso mbi ndetse n’ibindi byabateza guta umuco n’ikinyabupfura kigomba kuranga abanyarwanda harimo inzoga n'ibiyobyabwenge. “ Mwirinde inzoga ndetse n’ibiyobyabwenge kuko byakwica ahazaza hanyu.Kandi rwose iyo ubwenge bwayobye ntacyo ibyo wize byaba bikikumariye ! ”
Minisitiri Dr.Valentine Uwamariya aha impanuro itorero IntagamburuzwaIV
Dr. Uwamariya yakomeje agaragaza ububi bw’inzoga muri aya magambo: “Iyo unyoye inzoga ugasinda, uturemangingo tugize ubwonko, tugenda dupfa buhoro buhoro, niyo mpamvu mubona abasinzi basabitswe n'inzoga basigaye bagenda batitira”
Muri iyi minsi 8 uru rubyiruko rwamaze mu itorero, batojwe mu buryo butandukanye nk’uko bisanzwe harimo gutozwa imyitozo ngororamubiri; gutozwa parade n’intambwe y’Intore; guhabwa ibiganiro ku ngingo zitandukanye birimo nk’icyerekezo 2050, amateka y’itorero, indangagaciro na kirazira; gutozwa mu buryo bw’imikoro n’imikorongiro;gutozwa mu buryo bwo gutarama no guhiga.
Mu gushyira mu bikorwa indangagaciro yo gufashanya , tariki 24 Kamena 2023, IntagamburuzwaIV bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kinoni mu karere ka Burera , aho bifatanyije n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’uyu murenge mu kubumba amatafari azifashishwa kubakira imiryango ine ikeneye icumbi. Nyuma y’icyo gikorwa, nibwo, habaye umuhango wo kwinjiza izi ntore mu zindi no gusoza itorero , wayobowe na Nyakubahwa Dr.Jean Damascene Bizimana, Minisitiri Ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, akaba yarabahaye izina ry’IntagamburuzwaIV aho baje bakurikira ibindi byiciro bitatu byatambutse.
Dr. Jean Damascene Bizimana aha impanuro IntagamburuzwaIV
Mu ijambo yabagejejeho, akaba yarabatumye mu rubyiruko biga hamwe bagaragaza indangagaciro z’umuco nyarwanda nk’uko babitojwe , bakaba nkore neza bandebereho, ndetse bakimakaza itorero aho biga.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINEDUC Bwana Karakye Charles nawe wari witabiriye uyu umuhango, yashimiye IntagamburuzwaIV kuba baritabiriye itorero, ndetse abizeza ko Minisiteri y'Uburezi izababa hafi mu gushyira mu bikorwa imihigo yabo.
PS Charles Karakye atanga impanuro ku NtagamburuzwaIV
Izi Ntagamburuzwa icyiciro cya kane bakaba barahize imihigo myinshi bagaragaza ko bazayigeraho bafashijwe n’Imana .
IMIHIGO Y’INTAGAMBURUZWA ICYICIRO CYA IV
Kongera muri komite minisiteri ishinzwe Itorero n’umuco no gushyigikira ibikorwa byayo maze Itorero rigakora neza muri za kaminuza n’amashuri makuru;
Gukangukira ibikorwa by’ubukorerabushake dukoresheje ubumenyi duhabwa ku ishuri tugira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage baturiye za kaminuza n’amashuri makuru twigamo;
Kwihatira kumenya amateka y’u Rwanda, kuvuguruza abayagoreka bakanakwiza ingengabitekerezo ya jenoside n’abarwanya iterambere ry’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga;
Kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, guterwa ishema nawo turwanya ingeso mbi zirimo ziyongera mu rubyiruko harimo ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kwiyandarika n’ibindi…, binyuze muri za clubs duhuriramo.
Gutegura igikorwa cyo kuremera abagizweho ingaruka n’ibiza mu Ntara z’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo. IMANA IZABIDUFASHEMO!
Tariki 04 Werurwe 2014 nibwo itorero ryatangijwe mu mashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda, ku rwego rw’igihugu ritangirizwa muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, rihabwa izina ry’Intagamburuzwa kandi byagaragaye ko iyi gahunda yagize umusaruro ugaragara mu mashuri yahise atangiza itorero. Kuva icyo gihe, hamaze gutozwa ibyiciro 4 by’abayobozi b’abanyeshuri muri za Kaminuza n’amashuri makuru atandukanye yo mu Rwanda yaba ayigenga n’aya Leta bikaba bigizwe n’Intore z’Intagamburuzwa zingana na 2,930 kandi ibindi byiciro bizakomeza gukurikirana kugirango umuco w'ubutore ukwire muri za Kaminuza n’amashuri makuru yose.
Iherezo.
Topics
On December 14, 2023, Rwanda commemorated International Teachers' Day with a celebration held at the Intare Conference Arena in Gasabo district,…
Kigali, 04th December 2023: The Ministry of Education released the 2022/2023 National Examination results for Advanced Level candidates in General…
Honoring Success: Insights from the 9th University of Rwanda Graduation
Friday, 17 November 2023- Musanze: The 9th University of Rwanda graduation…
Kigali, November 10, 2023: The Minister of Education Gaspard Twagirayezu launched the University Innovation Pod (UNIPOD), a United Nations…