MINEDUC yatangije ukwezi k'umuco mu mashuri
Kigali, 02/02/2022: Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye Nyakubahwa Gaspard TWAGIRAYEZU yatangije ukwezi k'umuco mu mashuri ku rwego rw'igihugu. Ibizakorwa muri uku kwezi byose bizagendera ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuco dusangiye uraturanga,ururimi rwacu rukaduhuza”. Iki gikorwa cyabereye mu ishuri rya Lycée Notre Dame de Citeaux riherereye mu Karere ka Nyarugenge , mu mujyi wa Kigali, ariko ibikorwa nk'ibi bikaba byanabereye mu Ntara zose zigize u Rwanda ahatangijwe ibikorwa bitandukanye byateguriwe abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke, abanza n'ayisumbuye.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Umunyamabanga wa Leta yagize ati: ''Tugamije ko iki gikorwa cy’ukwezi k’umuco mu mashuri kiba igikorwa ngarukamwaka . Twiyemeje kwigisha no gutoza umuco mu mashuri yose kugirango abana b’u Rwanda bamenye, banasobanukirwe umuco nyarwanda bakwiye kubakiraho.
Nyakubahwa Twagirayezu yashimangiye ko ubumenyi bwose abanyeshuri bahabwa mu ishuri bufata ku ndangagaciro na kirazira, Bityo ko uku kwezi k’umuco buri shuri rizateganya gahunda yo gutoza umuco; abanyeshuri bazigishwa kandi indangagaciro fatizo uko ari enye : gukunda igihugu, ubumwe, ubupfura n'umurimo
Topics
On December 14, 2023, Rwanda commemorated International Teachers' Day with a celebration held at the Intare Conference Arena in Gasabo district,…
Kigali, 04th December 2023: The Ministry of Education released the 2022/2023 National Examination results for Advanced Level candidates in General…
Honoring Success: Insights from the 9th University of Rwanda Graduation
Friday, 17 November 2023- Musanze: The 9th University of Rwanda graduation…
Kigali, November 10, 2023: The Minister of Education Gaspard Twagirayezu launched the University Innovation Pod (UNIPOD), a United Nations…